RDC : Abagore bo mu ntara ya Kasayi bateye umwaku perezida Kabila !

Publié le par veritas

Agahinda katumye abagore b'ata urwo bambaye!

Umuvumo wateye Afurika ni uko umuyobozi wese muri Afurika avuga ko abaturage bamukunda, ngo kuko yabagejejeho amajyambere y’agatangaza ndetse ni umutekano utaba ahandi ku isi; hari n’abakuru b’ibihugu muri Afurika bavuga ko mugihe bazaba bavuye kubutegetsi isi izahita ishira ! Gusa rero muri iki gihe itumanaho ryateye imbere abaturage benshi muri Afurika bamaze gusobanukirwa ko bayobowe ni ibirura !
 
Ubwo Kabila yashakaga gukoresha amayeri yo gukoresha ibarura rusange ry’abaturage kugirango aburizemo amatora yo mu mwaka w’2016, abakongomani berekanye uburakari bwabo ndetse ni urwango bamufiti, abagore bo mu ntara ya Kasayi basanze bagomba kwereka Kabila ko nta rukundo na ruke bamufitiye ubwo bemeraga guta imyenda bakagenda mu muhanda uko bavutse ! Ngira ngo agahinda gatuma umuntu yerekana ubwambure bwe ntacyo wakagereranya nako uretse urupfu! Ese Joseph kabila yakwishimira kuguma kubuyobozi bwo kuyobora abantu bamugaragarije urwango rungana gutya ? Kugundira ubuyobozi muri Afurika bikomeje kuba igisebo gikomeye ku isi yose, bikaba rimwe narimwe bituma abakunda kuryoherwa n’ivangura bavuga ko abanyafurika bafite ubwenge bucye!
 
Hasi aha nimwirebere amashusho (Vidéo) y’imyigaragambyo y’abagore bateye umwaku Kabila bambara ubusa mu muhanda !
Ubwanditsi